Shiri wayoboye igisirikare kirwanira mu kirere imyaka 25 akaza kujya muri guverinoma mu 2017, yajyanye mu bitaro kuwa Kabiri, yitaba Imana mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Mnangagwa utatangaje icyishe uyu mu minisitiri yavuze ko yitangiye igihugu ubuzima bwe bwose.
Yagize ati “Shiri yari umuntu ukunda igihugu cyane, yatanze ubuzima bwe kugira ngo habeho ukwibohora, ubwigenge bw’igihugu kandi akomera kugikorera.”
N’ubwo atatangaje icyishe Shiri ariko, hari ikinyamakuru cyandikira muri Zimbabwe cyatangaje ko yazize indwara y’ubuhumekero yatewe no gufatwa na Covid-19 imaze kwandurwa n’abantu 2,817 ikaba imaze no guhitana abagera kuri 40 muri iki gihugu.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharaninira impinduka muri demokarasi, Movement for Democratic Change (MDC) rishinja Shiri kuba yari ari mu bayoboye ingabo zaryiciye abanyamuryango mu 2008, igihe bavuga ko ari bwo Mugabe yatsindwaga amatora bwa mbere.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!