Minisitiri w’Intebe wa Zimbambwe Morgan Tsvangirai ndetse n’umuyobozi w’ishayaka MDC (Movement of Democratic Change) Welshman Ncube, batesheje agaciro ijambo Perezida Robert Mugabe yavuze ko hagiye kuba amatora batangaza ko bidashoboka bitewe n’itegeko ritabimwemerera.
Ku wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi, Mugabe yatangaje ko ashaka gutangaza amatariki y’amatora igihe Inteko Ishinga Amategeko izaba yemeje itegeko rishya nk’uko byari biteganyijwe.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, Luke Tamborinyoka, avuga ko Mugabe atemerewe kuba yatangaza ko hagiye amatora abikoze wanyine.
Tamborinyoka agira ati “ nta muyobozi mukuru n’umwe wemerewe kuba yatangaza igihe amatora azabera ku giti cye. Amabwiriza tugenderaho ni yo ayobora imyanzuro dufata, bityo nta buryo na bumwe Mugabe yagombaga kugenda wenyine ngo avuge ibyo atekereza ku bwe.”
Tamborinyoka akomeza akangurira abaturage kutagendera ku magambo ya Perezida Mugabe kuko ntaho ahuriye n’ibizaba muri Zimbabwe, nk’uko tubitangarizwa na allafrica.
Welshman Ncube we atangaza ko itegeko ririho riba ryaratumye Perezida Mugabe adatangaza ijambo rivuga ku gihe cy’amatora kuko itegeko ririho ubu muri iki gihugu ritangaza ko havugwa igihe cy’amatora hashize nibura iminsi 30 abakandida bemejwe.
Ariko abari ku ruhande rwa Perezida Mugabe bo bemeza ko nta kibazo kirimo kuvuga ko hagiye kuba amatora.
Uhereye mu mwaka ushize Perezida Mugabe yakundaga gutangaza ko amatora agiye kuba, ariko MDC ifashijwe n’umuryango uharanira amajyambere muri Afurika y’Epfo (SADC) bagakomeza kwitambika.
Uyu mwaka wo amatora muri guverinoma azaba kuko itegeko ryayabuzaga rizarangira ku wa 29 Kamena uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO