Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko Minisitiri Oppah Muchinguri yabivugiye mu nama yabereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu mu mpera z’icyumweru gishize.
Yagize ati “Coronavirus ni igikorwa cy’Imana iri guhana ibihugu byadufatiye ibihano.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka igera kuri 20 zifatiye ibihano Abanya-Zimbabwe barimo abayobozi bakuru bagera ku 100 barimo na Perezida Emmerson Mnangagwa. Mu ntangiriro za Werurwe 2020 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeyeho umwaka kuri ibyo bihano kubera gukandamiza abatavuga rumwe na Leta.
Minisitiri Oppah yavuze ko bafungiye Zimbabwe amarembo bikagira ingaruka ku bukungu bwayo ariko ko ubu na bo bari kumva ububabare ibihano bari barabafatiye byabateje.
Ati “Dore ubu bifungiranye iwabo. Ubukungu bwabo buri kugira ibibazo nkuko babiteje ubwacu. Bagomba kumva ububabare baduteye.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020 Perezida Emmerson Mnangagwa yabaye nk’ukosora iyo mvugo ya Minisitiri w’Umutekano, avuga ko ntawe ukwiye gushinjwa kuba nyirabayazana w’icyo cyorezo kitagira umupaka.
Zimbabwe imaze igihe kirekire yinubira kubura ubwinyagamburiro bw’abagize Guverinoma kubera ibyo bihano yafatiwe. Kugeza ubu nta Coronavirus iragera muri icyo gihugu nubwo mu gihugu gituranyi cya Afurika y’Epfo yahagaragaye kandi kikaba kimwe mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kimaze kugaragaramo abantu benshi. Mu cyumweru gishize cyari gifite ababarirwa muri 50.



















TANGA IGITEKEREZO