Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe amapariki muri Zimbabwe, Edson Chidziya mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho yagaragaje uku kwica inzovu hakoreshejwe uburozi ari ikibazo cy’ingutu bakomeje guhura nacyo.
Yavuze ko mbere byari byoroshye guhangana nabo kuko babaga bitwaje intwaro zisanzwe, ariko kuva mu 2013 ari bwo bwa mbere muri Zimbabwe inzovu zatangiye kwicwa hakoreshejwe uburozi ndetse izisaga 100 zarishwe umwaka ushize kandi uwo mubare ugenda wiyongera.
Chidziya yakomeje avuga ko igiteye ubwoba kurushaho ari uko abaturage ba Zimbabwe bakomeje kugaragara mu bikorwa byo gushimuta, aho mu bagera mu 175 bagaragajwe mu myaka itanu ishize, 145 muri bo bari Abanya-Zimbabwe.
Urubuga Xinhuanet.com dukesha iyi nkuru rwatangaje ko mu nzovu 100 zishwe, 32 muri zo ari izo muri pariki y’igihugu ya Hwange, imwe muri pariki nini za Zimbabwe.
Uretse inzovu kandi mu mwaka ushize Zimbabwe yatakaje imvubu zigera kuri 50 bitewe na barushimusi.
Ubwiyongere bw’ibikorwa bya ba rushimusi ni kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’inyamaswa ziba muri Zimbabwe ugenda ugabanuka, aho nk’imvubu zavuye ku 2000 mu mwaka wa 1990 ubu zikaba zitageze no ku 1000.



















TANGA IGITEKEREZO