00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe mu rugamba rwo kugarura imitungo yajyanywe hanze ku butegetsi bwa Mugabe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 February 2018 saa 12:59
Yasuwe :

Leta ya Zimbabwe yatangije urugamba rwo gushakisha no kugarura mu gihugu, amafaranga atari make ndetse n’imitungo byajyanywe mu mahanga mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, Goodson Nguni, yabwiye the Guardian ko uru rugamba bazarushyiramo imbaraga nyinshi mu mpera z’ukwezi gutaha, ubwo igihe cyo gutanga imbabazi zihabwa abemeye kugarura imitungo bigwijeho binyuranyije n’amategeko kizaba cyarangiye.

Nubwo hari abavuga ko iki gikorwa kigamije kwibasira abanyapolitiki bari abantu ba hafi ya Grace Mugabe, bakaba abanzi ba Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe, Nguni yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko bagendera ku bimenyetso kandi nta mpamvu n’imwe ya politiki ibiri inyuma.

Nubwo Robert Mugabe yubashywe muri Zimbabwe kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, umugore we Grace ntiyishimirwa n’abaturage benshi kubera ubuzima buhenze yakunze kubamo ndetse kenshi yagiye ashyinjwa kugira uruhare muri ruswa zitangwa mu bijyanye n’ubutaka.

Ubwo yari yitabiriye inama ya WEF mu cyumweru gishize, Perezida Mnangagwa yatangarije BBC ko nta muntu n’umwe wahawe ubudahangarwa bwatuma adakurikiranwa n’ubutabera, benshi batangira gukwirakwiza amakuru ko imitungo ya Grace Mugabe iri gukorwaho iperereza.

Mu kwezi gushize imodoka eshatu za Grace Mugabe zirimo Rolls-Royce Ghost, Porsche na Range Rover, zose zifite agaciro k’ibihumbi bisaga 500 by’amadolari zafatiwe muri Botswana, zirekurwa ari uko imfura ye, Russell Goreraza yemeje ko nyina yamuhaye uburenganzira bwo kuzijyana muri Afurika y’Epfo.

Nguni yavuze ko nta perereza ku mitungo ya Grace komisiyo ayobora iri gukora, ahubwo ko icyo bari kwigaho ari impamyabumenyi y’ikirenga uyu mugore yahawe mu 2014.

Minisitiri w’umutekano, Obert Mpofu yatangaje ko uretse kugaruza imitungo, bazanakora ibishoboka abakoze ibyaha bakagezwa imbere y’ubutabera ndetse nibiba ngombwa bakazitabaza polisi mpuzamahanga (Interpol), kugira ngo abahunze igihugu na bo batabwe muri yombi.

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages