Nyuma yuko idorali rya Zimbabwe ritaye agaciro ndetse rigahagarara gukoreshwa burundu kuwa12 Mata 2009, iki gihugu kigatangira gukoresha amafaranga y’ibindi bihugu nk’amadorali ya Amerika n’ama Rand ya Afurika y’epfo.

Mnangagwa yavuze ibyo gushyiraho irindi faranga kuko igihugu kidashobora gutera imbere gikoresha amafaranga y’ibindi bihugu kidafite ifaranga ryacyo.

Ati "Nk’igihugu tugomba kugira ifaranga ryacu. Twamaze gutangira urwo rugendo”.

Mnangagwa yakomeje avuga ko ubundi buryo mvunjwafaranga bwifashishwaga muri Zimbabwe, ari bwo Bond notes (uburyo bw’impapuro zakozwe zinganya agaciro n’idolari rya Amerika kubera ko ryo ingano yaryo yari nke mu gihugu) nabwo muri iyi myaka ibiri buri guta agaciro.

Ati “Uyu munsi uryama agaciro kubu buryo kari hagati y’idolari rimwe n’amadorali atanu, igitondo gikurikiyeho ugasanga kari hagati y’idorali rimwe n’amadolari atandatu, arindwi cyangwa amadorali umunani kandi ibyo iyo bibaye, igiciro cy’umugati kirazamuka bitewe n’igiciro cy’ivunjisha”.

Uyu mukuru w’ighugu cya Zimbabwe ntiyavuze igihe gihamye iri faranga rizatangira gukoreshwa gusa yavuze ko byinshi kuri ryo bazabimenyeshwa.