Perezida Mnangagwa yabigarutseho mu nama y’abayobozi bakuru b’ishyaka Zanu-PF kuri uyu wa Kane, asaba abarwanashyaka kubabarira aho kwihorera, nyuma y’irangizwa ry’ubutegetsi bwa Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe.
Avuga ku cyo kugarura imitungo ku bayijyanye hanze y’igihugu, Perezida Mnangagwa yagize ati “Mfite urutonde rw’abantu bose bajyanye amafaranga hanze. Muri Werurwe, ubwo igihe kizaba kirangiye, abazaba batarabyubahiriza nzabavuga amazina mbatamaze.”
Muri iyo nama kandi Perezida Mnangagwa yashimiye abarwanashyaka ba Zanu-PF ku muhate bagize nyuma y’uko Perezida Mugabe yari amaze kumwirukana nka Visi Perezida, ibintu byahise binashyira iherezo ku butegetsi bwe.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu hazaterana inteko rusange ya Zanu-PF, igomba kwemeza imyanzuro irimo ko ari we ugomba kuyobora iri shyaka, nyuma yo kwambura inshingano Robert Mugabe.



















TANGA IGITEKEREZO