Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yahagaritse abamurinda 27 abaziza ko yituye hasi barebera ubwo yavaga mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika i Addis Abbeba muri Ethiopia mu cyumweru gishize.
Minisitiri w’ itumanaho muri Zimbabwe Jonathan Moyo avuga ko abobarinzi bagize uburangare ntibasibe cyangwa ngo basibishe abanyaamakuru amafoto ya Perezida Mugabe w’imyaka 90 agwa hasi akagera ubwo acicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Hamaze gutangazwa ko abasirikare 27 bagize umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’ igihugu bahagaritswe ku mirimo yabo ku wa gatanu w’ icyumweru gishize, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza.
Umwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu cya Zimbabwe yabwiye ikinyamakuru “The Standard” ko hari inzego zitandukanye zirimo izikorera ku kibuga cy’ indege, iziherekeza umukuru w’ igihugu n’ izimurinda zirimo gukorwaho iperereza.
Akomeza avuga ko habaye uburangare bukomeye ku barinda umukuru w’ igihugu kuba yarateye intambwe eshatu arimo kugwa ntihagire ubasha kumuramira.
Ubuyobozi bwa Zimbabwe bwemeza ko bitumvikana kuba nta n’umwe mu bari bahereykeje Mugabe wari umwegereye muri metero eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO