Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ku wa gatandatu yatangaje ku mugaragaro umugore we Grace Mugabe, ari mu bazmusimbura avuye ku butegetsi.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Ukuboza 2014, ubwo Grace Mugabe yagirwaga umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.
Grace Mugabe w’imyaka 49 ntiyakunze kugaragara nk’ushishikajwe na politiki, azwi cyane mu gufata amadeni ahaha imideri n’ibigezweho bihenze, aribyo byanatumye ahabwa utuzina nka « Gucci Grace ».
Kuva muri Kanama Robert Mugabe yagiye avuga ko afite icyifuzo cyo kuyobora uru rugaga rw’abagore, agasimbura ubuyobozi Joice Mujuru, ushinjwa ruswa no gushaka guhirika Mugube ku butegetsi.
Abo mu ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mugabe, bavuga ko igihugu kitazatera imbere imbere, igihe cyaba kiyobowe na Grace Mugabe.
Grace Mugabe yabaye umugore wa kabiri wa Robert Mugabe mu 1996, nyumwa y’urupfu rw’umugore we wa mbere Sally Mugabe.



















TANGA IGITEKEREZO