00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Perezida Mugabe yirukanye Visi-Perezida n’abaminisitiri umunani

Yanditswe na

Noel T.

Kuya 10 December 2014 saa 01:38
Yasuwe :

President Robert Mugabe yamaze kwirukana uwari Visi Perezida we Joice Mujuru hamwe n’abaminisitiri munani.
Ikinyamakuru Oeil d’Afrique kivuga ko itangazo ry’umunyabanga mu biro bya Minisitiri w’intebe, Misheck Sibanda, rivuga ko Joice Mujuru akuwe ku mwanya wa visi perezida wa Zimbabwe kubera imikorere ye idahuye n’ibyo yari yitezweho ashyirwa kuri uyu mwanya.
Uyu mugore w’imyaka 59 wakunze kuvugwaho kuzasimbura Perezida Mugabe, kuva muri Kanama yatangiye gushinjwa kurya ruswa no (…)

President Robert Mugabe yamaze kwirukana uwari Visi Perezida we Joice Mujuru hamwe n’abaminisitiri munani.

Ikinyamakuru Oeil d’Afrique kivuga ko itangazo ry’umunyabanga mu biro bya Minisitiri w’intebe, Misheck Sibanda, rivuga ko Joice Mujuru akuwe ku mwanya wa visi perezida wa Zimbabwe kubera imikorere ye idahuye n’ibyo yari yitezweho ashyirwa kuri uyu mwanya.

Uyu mugore w’imyaka 59 wakunze kuvugwaho kuzasimbura Perezida Mugabe, kuva muri Kanama yatangiye gushinjwa kurya ruswa no gushaka kugambanira perezida Mugabe ngo yicwe.

Uwahoze ari Visi-Perezida wa Zimbabwe, Joice Mujuru

Ku wa 6 Ukuboza mu nama rusange y’Ishyaka Zanu-Pf, uyu mugore yirukanwe ku buyobozi bw’Urugaga rw’Abagore bo muri iri shyaka, asimbuzwa umugore wa Perezida Grace Mugabe.

Iyirukanwa rya Joice Mujuru ryakurikiwe n’iry’abandi ba minisitiri muri guverinoma, barimo Dzikamai Mavhaire wari ushinzwe ingufu n’uwari umwungirije Munacho Mutezo, Didymus Mutasa, Minisitiri w’Ubutabera Emmerson Mnangagwa n’abandi barimo Nicholas Goche, Francis Nhema na Sylvester Nguni.

Kuri uyu wa gatatu, perezida Mugabe ashobora gushyiraho abasimbura aba birukanwe muri guverinoma ye.

Ku wa mbere, Joice Mujuru yikomye leta n’ibitangazamakuru bimaze iminsi bimuhimbira ibinyoma bigamije kumukura ku buyobozi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages