Uyu muhungu w’imyaka 33 yafashwe ku wa 1 Ukwakira 2025 atwaye imodoka ari guca mu muhanda utari wo, abapolisi bamusatse mu modoka ye bamusangana udushashi tubiri tw’urumogi.
Polisi yahise ikomeza iperereza ndetse ita muri yombi abandi bantu batanu bafite aho bahuriye na Mugabe Junior, na bo bafatanywe andi mashashi 25 y’urumogi ndetse n’ibinini umunani bya Ecstasy.
Umwunganizi mu mategeko wa Mugabe Junior, Ashiel Mugiya, yatangaje ko ibyo bashinja umukiliya we atari byo kuko ibiyobyabwenge byabonetse mu modoka yari atwaye kandi iyo modoka si iye ahubwo yari iy’abandi bantu bagera kuri batatu.
Yakomeje avuga kandi ko polisi ivuga ko babonye garama ebyiri za kanabis, nyamara mu by’ukuri barabonye 0,02g gusa.
Urukiko rwasabye ko uyu muhungu aguma afunze kugeza ku wa 03 Ukwakira 2025, aho ari buze kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Si ubwa mbere Mugabe Junior agiye mu nkiko kuko 2023, na bwo yakurikiranyweho kwangiza umutungo no gutuka umupolisi mu birori byabereye i Harare, arekurwa ku bwumvikane n’uwari wamureze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!