Uwo mugore w’imyaka 23 n’umwana we bishwe baribaswe n’inzovu ubwo bari bagiye gusura abavandimwe ku Bunani. Bapfuye bari mu nzira batashye, nk’uko BBC yabitangaje.
Ikigo gishinzwe Pariki muri Zimbabwe, cyatangaje ko inzovu ariyo yasagariye abo bantu kugeza ibishe.
Iyo nzovu nayo yahise yicwa, n’ubwo hatasobanuwe abayishe n’impamvu.
Muri Zimbabwe hakunze kumvikana abantu bicwa n’inyamaswa by’umwihariko mu bice by’icyaro. Icyakora akenshi biterwa n’ababa bazihiga bashaka kuzica.
Ikigo gishinzwe za pariki muri icyo gihugu cyatangaje ko hagati ya Mutarama n’Ukwakira umwaka ushize, abantu 40 bishwe n’inyamaswa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!