00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe yishyuriye Congo umwenda yari ifitiye u Bushinwa yifashishije inzovu n’intare

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 December 2016 saa 05:26
Yasuwe :

Umufasha wa Perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe, yohereje muri Pariki yo mu Bushinwa abana b’inzovu 35, intare umunani, impyisi 12 na twiga (Giraffe) mu rwego rwo kwishyurira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwenda yari ifitiye iki gihugu cyayigurishije impuzankano za gisirikare.

Abakurikiranira hafi imibanire y’ibi bihugu, bavuga ko gufashanya kw’ibi bihugu ngo bishingiye ku mubano Mugabe afitanye na Kabila, wanahozeho kera, kuko mu 1997 Zimbabwe yohereje ingabo muri Congo zo kuyifasha guhashya imitwe ya gisirikare yarwanyaga ubutegetsi bwa Se, Laurent Desire Kabila.

The Times dukesha iyi nkuru ivuga ko izi nyamaswa zateje impungenge z’uko zishobora kwifashishwa mu rwego rwo gutangiza ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu mu Bushinwa.

Izi nyamaswa zavanywe muri Pariki ya Hwange National Park zerekezwa mu Burusiya aho zizava zijyanwa muri Pariki ya Chimelong Safari iherereye mu Mujyi wa Guangzhou, mu Bushinwa.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iki kibazo cyateje impaka ku bashinzwe kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa bavuga ko kuzikura muri pariki ari ukugabanya ubucukike mu gihe inzobere mu buzima bwazo zihamya ko gutandukanya inyamaswa nto n’imbyeyi zazo ari amakosa.

Grace Mugabe niwe watanze izo nyamaswa mu rwego rwo gufasha Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages