Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo birimo eNCA, ku Cyumweru byatangaje ko ikirego cya Zuma gikomeje kwihutishwa, ndetse amakuru yizewe bifite ari uko azaburanishwa bwa mbere tariki ya 6 Mata, urubanza ruzabera mu rukiko ruherereye mu mujyi wa Durban.
Umuvugizi w’itsinda rya polisi rikurikiranye ikirego cya Zuma, Hangwani Mulaudzi , ntiyigeze yemeza amakuru arebana n’itariki azaburashirizwaho, aho yavuze ko ubugenzacyaha butararangiza gutegura ibikenewe byose ngo abe yahamagazwa, ariko bizeye kubyohereza muri iki cyumweru.
Zuma weguye ku wa 14 Gashyantare 2018 nyuma yo kotswa igitutu n’ishyaka rye rya ANC, ari na ryo riri ku butegetsi akekwaho ruswa.
Avugwaho kuba mu 1999, yarahawe ruswa ya miliyari zigera kuri enye z’ama-euro, n’Ikigo Thakes cy’Abafaransa, cyapiganirwaga isoko ryo kugura intwaro. Iki kirego cya Zuma nticyakunze kuvugwaho rumwe ndetse kenshi kikaba cyaragiye gisubikwa.
Mu minsi ishize nibwo Umushinjacyaha Mukuru wa leta, Shaun Abrahams, yatangaje ko nyuma y’iperereza bakoze basanze hari impamvu nyinshi zikwiye gutuma Zuma akurikiranwa, urubanza akaba ariyo nzira yonyine yo gukemura iki kibazo.
Zuma w’imyaka 75 wavuye ku mwanya wa perezida mu gihe manda ye yari isigaje igihe gisaga umwaka ngo irangire, yasimbuwe na Cyril Ramaphosa watowe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 15 Gashyantare 2015.



















TANGA IGITEKEREZO