Banki y’Isi yahagaritse mu gihe cy’imyaka 3, amashami 2 akorera mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, yari asanzwe ashamikiye ku icapiro mpuzamahanga rizwi ku izina rya Oxford University Press, ibyo bikaba bibaye nyuma yo gutahurwaho ubujura bw’ubuhanga kuri komande y’ibitabo by’uburezi yari isanzwe igurisha muri kariya gace.
Ayo mashami 2 yahagaritswe gukora imirimo yayo mu gihe cy’imyaka 3 ni Oxford University Press East Africa Limited (OUP), hamwe na Oxford University Press Tanzania Limited (OUPT), kuko babeshye agashami ka Banki y’Isi gashinzwe uburezi.
Ibi bigo uko ari 2 biregwa kuba byaratanze imibare y’impimbano, ubwo ibihugu byo muri kariya gace byaguraga ibitabo by’uburezi binyuze muri gahunda yatewe inkunga na Banki y’isi.
Kuri ibyo bihano byo guhagarikwa imyaka itatu bidakora, hiyongeraho gutanga amande y’akayabo k’amadorali 500,000 y’Amerika.
Nkuko IGIHE/English kibitangaza, mu mwaka wa 2011 nibwo abakozi ba Banki bageze ku kicaro cya OUP, bagirana amasezerano y’ubucuruzi, ariko nyuma Banki iza kumva ko OUP idaha abakiriya ibyo baba basabye, yohereza abagenzuzi basanga OUP ikora ubujura bukomeye, nkuko imbare yatangaga muri Banki idahura n’ibitabo ibyo bihugu bitumiza.
Perezida w’itsinda ryaje gusuzuma ibivugwa kuri biriya bigo ubwo yabafatiraga ibihano yaravuze ati: “Kubahagarika biri muri gahunda yo kwereka amahanga ko Banki y’Isi idakorera ku cyenewabo cyangwa ngo itinye igitsure”. Yongeraho ati: “Kutabahana byaba ari ifatanyacyaha, no kwanduza ubunyangamugayo bwa Banki y’Isi”.



















TANGA IGITEKEREZO