Umujyi wa Bujumbura wiganjemo abana bataye imiryango, abagore batwite n’abonsa, abasaza n’abandi bakesha amaramuko gutegera amashyi abahisi n’abagenzi. Kubera ko aho bicara basabiriza bahaba benshi, hari abo bisaba kurara hafi yaho kugira ngo abandi ntibahabatange.
Haba mu mpera z’icyumweru cyangwa mu minsi isanzwe, aba basabiriza bazinduka nk’abagiye ku kazi, ariko abadashaka kuza kubura aho bicara basaba bakarara inyuma y’inzu ziri hafi aho zifunze isaso yabo ikaba ikarito, bategereje kuba aba mbere aho bakorera ’akazi’.
Amakuru dukesha Afriquinfos avuga ko aba basabiriza bakomoka mu duce twa Buterere na Kinama n’ahandi, kubera ubwinsi bwabo bikaba ngombwa ko buri wese ashaka amayeri atuma aba uwa mbere kugera aho bicara basaba.
Ibi byamaze kugaragara nk’ikibazo mu Mujyi wa Bujumbura, ku buryo ubu mu ngamba zo kugikemura Minisiteri y’ubufatanye bw’igihugu n’uburenganzira bwa muntu iteganya gufasha imiryango ikennye kubona ubushobozi bwo kureka uyu mwuga utubahisha igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO