00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bukavu: Ifunguro rirabona umugabo ugasiba undi kubera ifatwa rya Goma

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 24 November 2012 saa 09:43
Yasuwe :

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufatiye umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu umujyi wa Bukavu watangiye kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, kubera ko inzira zavanaga ibiribwa mu mujyi wa Goma zifunze.
Ubuhamya abatuye umujyi wa Bukavu uherereye mu Majyepfo y’Intara ya Kivu bahaye BBC, bugaragaza ko ibiribwa by’ibanze birimo ifu y’ibigori byabaye ikibazo, abacuruzi b’I Bukavu na bo bakaba bazamuye ibiciro ku bicuruzwa bari bagifite mu bubiko. (…)

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufatiye umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu umujyi wa Bukavu watangiye kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, kubera ko inzira zavanaga ibiribwa mu mujyi wa Goma zifunze.

Ubuhamya abatuye umujyi wa Bukavu uherereye mu Majyepfo y’Intara ya Kivu bahaye BBC, bugaragaza ko ibiribwa by’ibanze birimo ifu y’ibigori byabaye ikibazo, abacuruzi b’I Bukavu na bo bakaba bazamuye ibiciro ku bicuruzwa bari bagifite mu bubiko.

Umwe mu batuye i Bukavu avuga ko ubu ibilo 25 by’ifu y’ibigori byavuye ku madolari 19 bikagera ku madolari 25 bitewe n’inzira zidakoreshwa kubera ibibazo by’umutekano.

Bavuga ko impamvu nyamukuru y’ibura ry’ibiribwa ari ihagarara ry’imihahiranire hagati ya Bukavu na Goma, bitewe n’uko hari inzira zimwe zafunzwe n’ingendo zo mu mazi zikaba zarahagaze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages