00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abasaga miliyoni babana n’ubumuga barasaba kwitabwaho

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 26 September 2012 saa 04:15
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’ababana n’ubumuga mu Burundi kuwa ku itariki ya 25 Nzeri ryasabye ko batakomeza guhezwa mu mishinga y’iterambere mu gihugu.
Nk’uko byatangajwe na Afriquinfos, u Burundi nta tegeko na politiki cyangwa gahunda zisobanutse bireba abantu babana n’ubumuga bugira.
Uku kutagira ubuvugizi bwa Leta, bikaba ngo ari yo mpamvu bo ubwabo bahagurukiye guharanira uburenganzira bwabo.
Seberege Pierre Claver, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababana n’ubumuga mu Burundi (UPHB) ati « (…)

Ishyirahamwe ry’ababana n’ubumuga mu Burundi kuwa ku itariki ya 25 Nzeri ryasabye ko batakomeza guhezwa mu mishinga y’iterambere mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Afriquinfos, u Burundi nta tegeko na politiki cyangwa gahunda zisobanutse bireba abantu babana n’ubumuga bugira.

Uku kutagira ubuvugizi bwa Leta, bikaba ngo ari yo mpamvu bo ubwabo bahagurukiye guharanira uburenganzira bwabo.

Seberege Pierre Claver, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababana n’ubumuga mu Burundi (UPHB) ati « kwinjizwa kwacu muri politiki z’igihugu ni uburyo buhamye bwatuma na twe tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu

Seberege yongeraho ko u Burundi ari cyo gihugu cyonyine mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kitagira abahagarariye abamugaye mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Seberege yifuza ko Leta y’u Burundi, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yasinya amasezerano ajyanye n’ibungabungwa ry’uburenganzira bw’ababana n’ubumuga, yatowe n’Inteko rusange ya Loni ku wa 13 Ukuboza 2006.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2008 mu Burundi, ryerekanye ko ababana n’ubumuga bukomeye bagera ku bihumbi 360 ; Bagize 4.5% by’abaturage bose b’igihugu.

Ariko Ishyirahamwe UPHB rishingiye ku mibare yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS), ititaye ku bumuga bworoheje cyangwa bukomeye, rivuga ko abarenga miliyoni babana n’ubumuga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages