00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Amapariki n’amashyamba birugarijwe

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 22 December 2012 saa 08:09
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije n’amashyamba kimeza mu gihugu cy’u Burundi, Mohamed Feruzi, yatangaje ko muri icyo gihugu hakiri ibibazo by’abangiza ibidukikije cyane cyane Pariki n’amashyamba.
Aganira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yagize ati “ingorane dufite mu kubungabunga amashyamba n’ibidukikije ni nyinshi. Hari abantu bangiza amashyamba,bacukura amabuye y’agaciro, abajya guhiga mo n’abatema ibiti, izo mbogamizi turazifite kandi ni zo dushaka guhangana (…)

Umuyobozi ushinzwe ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije n’amashyamba kimeza mu gihugu cy’u Burundi, Mohamed Feruzi, yatangaje ko muri icyo gihugu hakiri ibibazo by’abangiza ibidukikije cyane cyane Pariki n’amashyamba.

Aganira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yagize ati “ingorane dufite mu kubungabunga amashyamba n’ibidukikije ni nyinshi. Hari abantu bangiza amashyamba,bacukura amabuye y’agaciro, abajya guhiga mo n’abatema ibiti, izo mbogamizi turazifite kandi ni zo dushaka guhangana nazo.”

Yavuze ko mu Rwanda babungabunga ibidukikije, bakarinda iyangirika ry’amashyamba, baganacunga neza za Pariki. Ati “Twagize amahirwe yo kubona abanyeshuri barangije kwiga iby’ibidukikije no kubungabunga za Pariki, babyize mu Rwanda mu kigo cya Kitabi, bazadufasha mu gihugu, ibibazo byabonekaga twizeye ko bizagabanuka.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo no kurengera ibidukikije mu Burundi, yavuze ko bagenda bungukira byinshi ku Rwanda, kandi bizabafasha mu guteza imbere ibidukikije, amashyamba n’umutungo kamere, bagahashya burundu n’ababyangiza.

Mu banyeshuri barangije harimo batatu bakomoka mu gihugu cy'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages