Mu nama ibera i Geneve ihuje abaterankunga b’u Burundi, visi perezida Gervais Rufyikiri yatangaje ko igihugu gikeneye miliyari zirenga 2 zo gushyigikira imishinga y’iterambere.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yatangaje ko inama yitabiriwe n’ abahagarariye Banki y’isi, Umuryango w’Ibihugu by’ i Burayi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Banki Nyafurika itsura Amajyambere n’izindi nzobere mu miryango itandukanye ishingiye kuri Loni ziteraniye muri iyi nama yatangiye ku itariki ya 29 Ukwakira 2012 iteganyijwe gusozwa ku ya 30 Ukwakira.
Abaterankunga banenze iterambere ry’ u Burundi bavuga ko ricumbagira, banatunga urutoki iki gihugu ko hakomeje kugaragara ibibazo bya ruswa no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iyo nama yari ifite intego yo gushaka inkunga zikenewe mu gushyira mu bikorwa umugambi wo kurwanya ubukene mu myaka 4 iri imbere.
Visi Perezida w’u Burundi, Gervais Rufyikiri yatangaje ko igihugu cye gikeneye arenga miliyari 2 z’amadolari, kandi ko gishobora kubona 48% by’akenewe.
Rufyikiri yongeyeho ko inama nk’iyi ari amahirwe ku gihugu cy’u Burundi yo kugaragaza intambwe imaze guterwa n’ibibazo bihari mu nzira y’iterambere.
Inama mpuzamahanga ku iterambere ry’u Burundi yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’u Burundi, harimo abaminisitiri bagera ku icumi, ariko Perezida Nkurunziza Pierre ntiyayigagarayemo, Leta y’u Burundi itangaza ko byatewe n’imirimo myinshi umukuru w’igihugu yari afite.



















TANGA IGITEKEREZO