Hashize iminsi mike ishami rya Loni ryita ku mpunzi rya Uganda na Guverinoma y’u Burundi kimwe n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu bemeranyije gucyura impunzi 13 000 z’Abarundi ku bushake, ahanini izi mpunzi zari zarahunze mu mwaka wa 1972.
Amasezerano yo gucyura izi mpunzi yashyizweho umukono hagati ya HCR, u Burundui na Uganda yari ashingiye ko zigomba gutaha mu gihugu cyababyaye ku bushake, nyuma yo kubona ko amahoro agenda agaruka mu gihugu.
Afriquinfos dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri ubu izi mpunzi ziteguye gutaha bashishikarijwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka n’ubundi butunzi, ifasha abatahutse gusubirana umutungo y’imiryango yabo.
Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Clotilde Niragira yashimiye Uganda kuba yarakiriye impunzi z’Abarundi mu gihe kirekire zimaze.



















TANGA IGITEKEREZO