00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Imvubu yishe umurobyi mu kiyaga cya Rweru

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 14 August 2012 saa 02:31
Yasuwe :

Imvubu yishe umugabo imuciye mo ibice bibiri ubwo yarobaga amafi mu kiyaga cya Rweru cyo mu Burundi mu Ntara ya Kirundo.
Nk’uko radio y’icyo gihugu yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama, Umuyobozi w’ibanze yavuze ko iyo mvubu yishe umurobyi warobanaga muri batatu, akaba ariwe imvubu yibasiye gusa.
Yavuze ko imvubu yaje igakubita ubwato bw’umurobyi bugahita bwibirindura, iramuribata ndetse imucamo ibice 2 irabitandukanya.
Inkuru ubwo yatangazwaga umubiri we wari utarabasha (…)

Imvubu yishe umugabo imuciye mo ibice bibiri ubwo yarobaga amafi mu kiyaga cya Rweru cyo mu Burundi mu Ntara ya Kirundo.

Nk’uko radio y’icyo gihugu yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama, Umuyobozi w’ibanze yavuze ko iyo mvubu yishe umurobyi warobanaga muri batatu, akaba ariwe imvubu yibasiye gusa.

Yavuze ko imvubu yaje igakubita ubwato bw’umurobyi bugahita bwibirindura, iramuribata ndetse imucamo ibice 2 irabitandukanya.

Inkuru ubwo yatangazwaga umubiri we wari utarabasha kongera kuboneka, akaba abaye umuntu wa 4 wiciwe n’imvubu muri iki kiyaga mu gihe cy’amezi 6 ashize.

Mu cyumweru gishize nabwo umugabo yabashije kurokoka imvubu ubwo yamukuraga mu kiyaga aroba ikamwirukaho ariko yabashije kuyicika.

Icyakora hari hashize amezi 3 habonetse n’umurambo w’imvubu kandi uwayishe ntiyamenyekanye, cyane ko abaturage bahora batakamba ngo bashyirirweho uburinzi ku nyamaswa zibicira ababo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages