Igihugu cy’u Burundi kirashaka miliyoni 349 z’Amadorali y’Amerika, muri gahunda y’imyaka 5 cyihaye yo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Kugeza ubu ibikorwa byogukusanya aya mafaranga byaratangiye aho umushinga wa Global Fund ubinyujije muri gahunda yo kurwanya igituntu na SIDA, izatangamo miliyoni 90 z’amadorali y’Amerika muri iyi gahunda izava muri 2012 ikagera muri 2014.
Inkuru dukesha Plus News ivugako indi nkunga iteganijwe ari iy’Umushinga wo muri Amerika ushinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), aho wo uzatanga miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika kandi ikazibanda mu kurinda abana kwandura virus itera SIDA mu gihe bavuka.
Leta y’u Burundi nayo yemeye kuzajya itanga miliyoni 3 buri mwaka kugeza muri 2014, nkuko ushinzwe kurwanya SIDA mu Burundi Rirangira Jean yavuze ati: “ Igihugu cy’u Burundi gifite amikoro make, ariko tugiye gusaba ko Leta yashyiramo imbaraga nyinshi mu kurwanya iki cyorezo”.
Leta rero ivuga ko abaterankunga bazagira uruhare rukomeye muri iyi gahunda, cyane ko iki gihugu ngo kizeye kubona abaterankunga benshi, cyane cyane mu bikorwa by’abikorera ku giti cyabo.
Rirangira yavuze ko iyi gahunda yo kurwanya SIDA izibanda mu kuyirinda, gufasha abayirwaye, no kugabanya ububabare bw’abamaze kuyandura.
Aya mafaranga azatuma nibura 50% batishoboye bongerwa ubushobozi kandi umubare w’abana bandura bavuka uzagabanywa ho 23%, aya mafaranga azanafasha gukwirakwiza udukingirizo ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi nko mu mashuri, mu bitaro n’ahandi, ndetse no kujyana abana b’imfubyi mu mashuri.



















TANGA IGITEKEREZO