00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Leta yagurishije ikibuga cy’umupira ngo hubakwe amazu y’ubucuruzi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 February 2013 saa 06:54
Yasuwe :

Leta y’u Burundi yamaze gushyikira miliyari enye z’amafaranga y’u Burundi, aya akaba ari cyo kiguzi cyaguzwe ahari ikibuga cy’umupira w’amaguru cya FBB, kiguzwe n’ishyirahamwe Totota-Burundi kugirango rihubake amagorofa y’ubucuruzi.
Leta y’u Burundi igurishije iki kibuga nyuma y’igihe gito isoko rya Bujumbura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rigakongoka uko ryakabaye. Iyi Sosiyeti yaguze aha irateganya kuhubaka amazu y’ubucuruzi azaba agezweho, akazafasha mu iterambere ry’iki gihugu dore ko (…)

Leta y’u Burundi yamaze gushyikira miliyari enye z’amafaranga y’u Burundi, aya akaba ari cyo kiguzi cyaguzwe ahari ikibuga cy’umupira w’amaguru cya FBB, kiguzwe n’ishyirahamwe Totota-Burundi kugirango rihubake amagorofa y’ubucuruzi.

Leta y’u Burundi igurishije iki kibuga nyuma y’igihe gito isoko rya Bujumbura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rigakongoka uko ryakabaye. Iyi Sosiyeti yaguze aha irateganya kuhubaka amazu y’ubucuruzi azaba agezweho, akazafasha mu iterambere ry’iki gihugu dore ko hazaba harimo ibibanza by’ubucuruzi bigera ku 1500, ndetse ngo hazava imisoro itubutse doreko hazaba hari na parking zishobora kwakira amamodoka agera kuri 500.

Nk’uko tubikesha IGIHE.bi, iyi nyubako ni yo nzu ya mbere izaba ari ndende mu Burundi, dore ko izaba igizwe n’amagorofa agera kuri 15, harimo na hoteli imwe mpuzamahanga izaba ifite ibyumba 156, hamwe b’imiryango ishobora gukorerwamo nk’ibiro.

Uyu muturirwa kandi uzubakwa ku kayabo ka miliyoni 96 z’Amadorali y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga agera hafi kuri miliyari ijana z’Amarundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages