00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Guverinoma n’inyeshyamba bumvikanye

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 12 January 2013 saa 08:35
Yasuwe :

Leta ya Repubulika ya Centrafrique n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka ziyirwanya bemeranyije gushyiraho Leta y’ubumwe bw’igihugu, mu masezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukoni i Libreville muri Gabon.
Amakuru dukesha BBC avuga ko iyo mishyikirano hagati y’impande zombi, yaje kugera ku mwanzuro wo gushyira hamwe nyuma y’iminsi ibiri yari imaze.
Haranateganwa ko muri iki gihugu haba amatora mu gihe cy’umwaka no gushyiraho ministiri w’intebe uturuka ku ruhande rw’abatavuga (…)

Leta ya Repubulika ya Centrafrique n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka ziyirwanya bemeranyije gushyiraho Leta y’ubumwe bw’igihugu, mu masezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukoni i Libreville muri Gabon.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iyo mishyikirano hagati y’impande zombi, yaje kugera ku mwanzuro wo gushyira hamwe nyuma y’iminsi ibiri yari imaze.

Haranateganwa ko muri iki gihugu haba amatora mu gihe cy’umwaka no gushyiraho ministiri w’intebe uturuka ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Inyeshyamba zubuye imirwano muri Centrafrique mu kwezi gushize, zifata imijyi myinshi kugeza na ho zageze aho zashoboraga kurasa mu murwa mukuru Bangui.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages