Inyeshyamba za Sékéla zirwanya Leta ya Repubulika ya Centre Afrique, nyuma yo gufata umujyi wa Sibut ubu ziri ku bilometero bibarirwa mu 150 uvuye i Bangui ku murwa mukuru w’iki gihugu, ibi bikaba bikomeje gutera impungenge abatuye Bangui.
Umujyi wa Sibut ni ahantu heza hafasha kohereza ingabo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bwa Centre Afrique, kuwufata bikaba ari intambwe ikomeye kuri izi nyeshyamba nk’uko BBC ibitangaza.
Umunyamabanga mukuru wungirije w’umutwe w’ingabo z’ibihugu bigize ihuriro ry’ibihugu bya Afurika yo hagati Gen Garcia, ku wa gatanu ushize yatangaje ko n’ubwo abarwanya leta bakataje mu ntambara bitahagaritse ibiganiro.
N’ubwo kandi ibyo byose biba, Guverinoma n’abayirwanya bavuga ko biteguye imishyikirano.
Umunyamakuru wa BBC uri i Bangui avuga ko abatuye uyu mujyi ubwoba bwabatashye bitewe n’uko ingabo za Sékéla zikomeje kubegera.
Uyu munyamakuru avuga ko muri uyu mujyi kandi hatangiye kugaragara ingaruka z’iyi ntambara ku baturage, cyane cyane mu biciro by’ibiribwa nk’imyumbati n’ibindi bikenerwa by’ibanze.
Ubu umufuka w’ibiro 50 by’imyumbati uragura ama CFA [amafaranga akoreshwa muri iki gihugu] kuva ku bihumbi 13 kugeza kuri 18, iki giciro kikaba cyiyongereye ku gipimo cya 50%.



















TANGA IGITEKEREZO