Cholera imaze guhitana abantu batatu, barindwi bari mu bitaro mu gace ka Mbale ho muri Uganda.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily monitor cyandikirwa muri Uganda, ngo abayobozibo muri ako gace mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo basabye ifungwa ry’uburiro bwose butujuje ubuziranenge.
Iki cyorezo cya korera kibaye icya gatatu kigaragaye muri aka gace muri uku kwezi. Nk’uko raporo zo kwa muganga zibigaragaza ngo korera iherutse kugaragara muri aka gace ngo yaba yarahitanye abagera kuri 21 mu gihe muri Gashyantare bwo yari yahitanye 3.
Ushinzwe ubuzima muri aka gace, Dr John Baptist Waniaye yari yabwiye itangazamakuru mu cyumweru gishize ko Croix Rouge, yari yabwiye abantu kureka kugura ibiryo bitetse n’ibyo kunywa mu mihanda. Imihango ijyanye no guhamba muri Uganda nayo iri mu byongera kwiyongera kwa korera. Bityo yasabye abaturage ko igihe umuntu yishwe na korera badakwiye kumwoza mbere yo kumushyingura.
Abashinzwe iby’ubuzima muri aka gace kandi bakomeje kuzenguruka hirya no hino bakangurira abantu kwirinda kwituma mu bihuru no gukarabira mu migezi, ndetse banabakangurira kugirira isuku amasoko y’amazi anyobwa.
Nk’uko uhagarariye Croix Rouge mu karere ka Mbale Elidad Wamukota abitangaza, ngobiragoye gukumira iki cyorezo mu gihe muri aka gace kari kugaragaramo imvura ikabije yangije ibikorwa byose by’isuku.



















TANGA IGITEKEREZO