Abantu bagera kuri 23 harimo abasivile 20, abasirikare ba Leta 3 bahitanwe n’uruhererekane rw’amasasu hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ku wa Mbere w’iki Cyumweru.
Nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Lieutenant-Colonel Olivier Hamuli, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012, abasirikare bafite imyitwarire mibi nibo barashe amasasu ntacyo bikanze, maze bitera urujijo bagenzi babo nabo batangira kubasubiza bityo biba nk’imirwano yatumye hagira abaturage ndetse n’abasirikare bahasiga ubuzima.
Afriquinfos dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi byabye ku wa Mbere mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru i Masisi ahitwa Sake mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma.
Umutekano ukomeje kuba muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage bafite ubwoba ko isaha n’isaha umutwe wa M23 ushobora kwigarurira umujyi wa Goma.



















TANGA IGITEKEREZO