Abarwanyi bigometse kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bibumbiye mu mutwe wa M23, baratangaza ko bashobora kwigarurira Umujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Iburasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo kurengera abaturage bakomeje kwicwa.
Nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Ababiligi (Belga), Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lt Col Vianney Kazarama yagize ati “Niba i Goma Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga Perezida Joseph Kabila atabashije gushyira ku murongo igisirikare cye, twe turajya kurengera abaturage bakomeje kwicwa umusubizo buri munsi”. Ibi ni ibitangazwa
Uyu Muvugizi yongeye ho ati “Dufite intumbero yo gufata Goma, no gucungura abaturage, mu gihe inzirakarengane zikomeje kwicwa tuzabarinda. Tuzarwanya ibyo byaha byibasira abasivile.”
Abagera muri makumyabiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barashakaga kugaba ibitero mu minsi mike ishize, muri aba harimo abasivili n’abasirikare ba Leta ya Congo (FRDC), nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imbere mu gihugu Richard Muyej.
Ku itariki ya 22 na 24 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, abantu batatu barishwe naho bane barakomereka mu gitero cya gerenade cyabereye mu Mujyi wa Goma. Mu ntara y’Iburasirazuba bwa Congo Kinshasa hatangiye kuba umutekano muke kuva ubwo umutwe wa M23 watangiraga imirwano iyihanganisha n’ingabo za Congo.
Raporo ya Loni yashinje u Rwanda kuba inyuma yo gufasha M23, ariko u Rwanda rwo rukomeza kubihakana rwivuye inyuma, ruvuga ko nta ruhare urwo arirwo rwose rufite muri iriya ntambara ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO