Umuyobozi Mukuru w’umutwe wa Mai Mai urwanira mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa Janvier Karairi, aratangaza ko Leta y’icyo gihugu yaje gusaba ubufasha mu ngabo ze, kugirango bashobore gutsinda umutwe wa M23 urwanya leta y’icyo gihugu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Africa review, avuga ko uyu Muyobozi w’umutwe wa Mai Mai Janvier Karairi yatangaje ko indege ebyiri z’ingazo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu “MONUSCO”, zaje ku ibirindiro by’uyu mutwe aho ukorera, zitwaye umwe mu bayobozi b’Inteko Ishingamategeko ya Congo Mwami Bahati, ndetse n’Umuyobozi w’ingabo muri kivu y’Amajyaruguru ku girango babasabe ubwo bufasha.
Karairi yagize ati “Aba bayobozi baje kunsaba ubufasha ko nafatanya n’ingabo za leta ku girango turwanye umutwe wa M23, nabemereye ko tuzabaha ubwo bufasha, ariko twumvikana ko ingabo zacu zitagomba kuvangwa ni za Leta (FARDC).
Uyu mutwe wa Mai Mai, ngo waba ugizwe na burigade eshatu zigizwe n’abasirikare ibihumbi 4,500, ariko ngo bikaba bitoroshye kumenya umubare wabo.



















TANGA IGITEKEREZO