Mu kwezi kumwe igarutse ku misozi y’iwabo, imiryango igera kuri 500 yo mu gace ka Ikobo mu Karere ka Walikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yugarijwe n’ubuzima bubi kuko nta biribwa ndetse n’imiti ifite kuva yatahuka.
Abo baturage bari barahungiye i Lubero, nyuma y’uko imirwano ishyamiranije ingabo za Leta ya Congo Kinshasa FARDC n’iz’imitwe yitwaje intwaro zirimo inyeshyamba za FDLR, imirwano yabaye mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.
Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije ubufatanye n’iterambere rirambye (Action pour la solidarité et le développement durable) ukorera i Rusamambu urasaba abategetsi ba Congo gutabara mu maguru mashya abaturage bari mu kaga.
Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko imiryango ibabaye cyane kurusha iyindi ariyo mu duce twa Rusamambu, Buleusa, Bukumbirwa, Kateku, Misinga na Misambo, uduce turi hagati ya Walikale na Lubero.
Abaturage basize imirima yabo, none bagarutse basanze imirima yabo yarayogojwe n’inyeshyamba. Magingo aya yabuze n’imbuto yo gutera muri iki gihembwe cy’ihinga.
Ku rundi ruhande, abaturage nta miti babona kuko ibigo nderabuzima byasahuwe ku buryo bukabije, abagiraneza ntibabasha kubagezaho imiti kubera imihanda itari nyabagendwa.
Umuryango ’’Action pour la solidarité et le développement durable’’ukomeje gutakambira Leta ya Congo gukora ibishoboka byose igatabara abaturage bayo bari mu buzima bubi baterwa n’inyeshyamba za FDLR zigenzura ako Karere.



















TANGA IGITEKEREZO