00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo Kinshasa :Inoti nshya zatangiye gukoreshwa

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 3 July 2012 saa 01:49
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga, Banki Nkuru ya Congo Kinshasa (BCC) yasohoye inoti nshya z’amafaranga igihumbi, ibihumbi 5 ndetse n’iy’ibihumbi 10, izi noti nshya zasohotse zose hamwe zingana na miliyari 8 z’amafaranga yo muri Congo-Kinshasa.
Amakuru dukesha Radiyo Okapi, avuga Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoreshereze y’amafaranga muri Banki Nkuru ya Congo-Kinsha, Kayembe Jean Louis yatangaje ko ishyirwa ku isoko ry’inoti nshya bitazatuma ibiciro byurira cyangwa ngo amafaranga (…)

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga, Banki Nkuru ya Congo Kinshasa (BCC) yasohoye inoti nshya z’amafaranga igihumbi, ibihumbi 5 ndetse n’iy’ibihumbi 10, izi noti nshya zasohotse zose hamwe zingana na miliyari 8 z’amafaranga yo muri Congo-Kinshasa.

Amakuru dukesha Radiyo Okapi, avuga Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoreshereze y’amafaranga muri Banki Nkuru ya Congo-Kinsha, Kayembe Jean Louis yatangaje ko ishyirwa ku isoko ry’inoti nshya bitazatuma ibiciro byurira cyangwa ngo amafaranga atakaze agaciro.

Yakomeje agira ati : « Umubare w’inoti twashyize ku isoko watekerejwe ho kuburyo bizagenda neza, ikindi ni uko inoti nto zari zisanzwe zikoreshwa zitazakurwaho ahubwo zizakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe ».

Ubwo yari mu rugendo mu Mujyi wa Lubumbashi, Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Congo-Kinshasa, Masangu Jean-Claude yashishikarije abacuruzi kwakirana igishyika inoti nshya zigize amafaranga ya Congo-Kinshasa.

Kurushaho kwitabira gukoresha amadorari y’Amanyamerika, Kwikorera amafaranga menshi mu kugana isoko, no guhora hasabwa gukora inoti nyinshi ni zimwe mu mpamvu zatumye hakorwa inoti nini nshya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages