Umuvugizi wa Leta ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo Lambert Mende Omalanga, ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukwakira 2012, yatangaje ko Leta ya Congo igitereje ibisobanuro by’Abayobozi ba Uganda ku bijyanye na raporo Loni iherutse gushyira ahagaragara ishyira mu majwi Uganda ko ifasha umutwe wa M23, wigaruriye agace k’Iburasirazuba bwa Congo.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje Lambert Mende n’ubwo ategereje ko Leta ya Uganda yisobanura ku birego ishinjwa mu gufasha umutwe wa M23, Lambert Mende yagize ati « dukeneye kumenya niba ari abantu ku giti cyabo cyangwa niba ari Leta y’icyo gihugu ikora ubwo bufasha».
Raporo ya Loni iheruka ntiyashyize mu majwi u Rwanda gusa ahubwo yavuze ko Uganda nayo itera inkunga ikomeye umutwe wa M23, ariko u Rwanda na Uganda byakomeje kwamaganira kure izyo raporo, ko nta kuri kuyirimo.
Nyamara n’ubwo Leta ya Uganda itungwa agatoki, Perezida Yoweli Museveni yagiye ayobora inama zo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Radio Okapi ikagaragaza ko Leta ya Uganda ishobora guhagarika uburyo yakora bwo guhuza Leta ya Congo na M23 niba Loni iramutse iyifatiye ibihano nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Assuman Kayingi.
Assuman Kayingi avuga ko igihugu cye gifatiwe ibihano byaba ari akarengane kuko kidashigikiye na gato umutwe wa M23, ko kandi nta gihamya gihari cy’ibyo birego.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Lambert Mende yavuze ko atari kamara ko igihugu cya Uganda kiba umuhuza w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).
Yagize ati « Kampala si umuhuza kubera ukwitoza yakoze kukemerwa na CIRGL. Oya. Kampala ni umuhuza nka perezida wa CIRGL. Ni manda izarangira mu Kuboza. Nta ugomba gushyuha umutwe. M’Ukuboza, Perezida Museveni ntazaba akiyoboye CIRGL ».



















TANGA IGITEKEREZO