Kuva kuwa Gatandatu, tariki ya 1Ugushyingo 2012, Radio Okapi ya Loni yavugiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagarikiwe umurongo yavugiragaho mu gihe cy’iminsi ine, ibyo byategetswe n’ikigo cya Leta ya Congo gishinzwe itumanaho ry’amajwi n’amashusho CSAC.
Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko impamvu yatanzwe n’abayobozi ba Congo y’ihagarikwa ry’ibiganiro, ari uko iyo radio yahaye ijambo abayobozi b’inyeshyamaba za M23. Ubuyobozi bwa Congo buvuga ko icyo ari igikorwa cyo kugambanira igihugu, bagira bati:”ibyo ni ugutatira ubusugire bwa Leta”.
Kuwa Kane, tariki ya 29 Ugushyingo, umuyobozi wa CSAC, Padiri Bahala Jean Bosco yavuze ko Radio Okapi itagombaga guhitisha ikibaganiro yagiranye na M23, kuko uwo mutwe utagombaga guhabwa umwanya kimwe n’uwabayobozi ba Congo.
Ni ubwa mbere mu mateka Radio Okapi ihagarikiwe ibiganiro byayo. Ubusanzwe iyo radio iha ijambo abantu b’ingeri zose, ntawe iriniganye, ikaba yumva n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO