Rwabuze gica hagati muri Sosiyete Sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku kibazo cyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, kuko kugeza ubu hamaze kuvuka kutumvikana ku mwanzura wafatwa, bamwe bashaka intambara abandi ko hakomeza imishyikirano hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Nk’uko tubikesha Syfia Grands Lacs, hakomeje kuba ukutumvikana hagati y’abagize Sosiyete Sivile. Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyaruguru, Omar Kavota, agira ati "Kugira ngo ikibazo cya M23 kirangire burundu ni uko dukoresha intambara kandi tubishyizeho umutima. Ni bwo buryo bwonyine bushoboka.” Kuri we ngo kugirana imishyikirano n’abarwanya Leta ni ukubaha agaciro.
Umwe mu bagize Sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyepfo, Evariste Mufaume, we atunga agatoki abo mu majyaruguru avuga ko bifuza kumena amaraso y’Abanyekongo. Yagize ati “Uburyo bwo nyine bushoboka kugira ngo amahoro agaruke muri Congo ni uko habaho imishyikirano, hagahuzwa abarwana ku mpande zombi. Intambara nta kibazo na kimwe yakemura.”
Sosiyete sivile uruhande rwa Kivu y’Amajyepfo bo bemeza ko ingabo za leta zari zifite igice kinini kuva imirwano yatangira ariko bitazibujijwe gutsindwa.
Uko kutumvikana hagati ya sosiyete sivile gutuma batumvikana ku cyazana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Umwe mu sesengura ibya Politiki, Mbusa Kizito, atangaza ko mu mateka y’intambara byose bisoza n’imishyikirano.
Abo ku ruhande rutsimbaraye ku ntambara bakaba bavuga ko bakoze imishyikirano ku buryo buhagije none bikaba bimaze kurambirana, hagombye kubaho intambara uko byagenda kose, kuko nta mpamvu zo kuguma mu mishyikirano.
Abatsimbaraye ku ntambara baterwa ingabo mu bitugu n’ibyemezo bifatwa na Leta ya Congo, kuko ngo Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, adahwema kubivuga, ahamagarira Abanyekongo guhaguruka bakarwanya abo yita abanzi b’igihugu.
Nyamara n’ubwo bwose ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi muri Sosiyete Sivile, ingabo za Zimbabwe ziri ku mupaka w’u Rwanda na Congo, loni nayo ikaba yarafashe umwanzuro wo kongera umubare w’ingabo zayo ziri muri Congo no gukoresha indege zitagira abapilote mu kugenzura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo; imishyikirano yaberaga i Kampala, yahuzaga Umutwe wa M23 na Leta ya Congo ikaba yarahagaze.



















TANGA IGITEKEREZO