00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo: Umucamanza Fatumata ahangayikishijwe n’itinda ry’urubanza rwa Bemba

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 25 October 2012 saa 07:08
Yasuwe :

Ku itariki ya 24 Ukwakira 2012, Fatumata Diara, Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye CPI, yagaragaje impungenge afite z’itinda ry’urubanza rucirwa Jean-Pierre Bemba, Umuyobozi w’umutwe ugamije kubohora Congo-Kinshasa MLC( Mouvement de Libération du Congo) ufungiye i La Haye ubu hashize imyaka itanu.
Jean-Pierre Bemba wahoze ari Umusenateri aregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu gihugu cya Repubulika ya “Centre Afrique” n’inyeshyamba za (…)

Ku itariki ya 24 Ukwakira 2012, Fatumata Diara, Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye CPI, yagaragaje impungenge afite z’itinda ry’urubanza rucirwa Jean-Pierre Bemba, Umuyobozi w’umutwe ugamije kubohora Congo-Kinshasa MLC( Mouvement de Libération du Congo) ufungiye i La Haye ubu hashize imyaka itanu.

Jean-Pierre Bemba wahoze ari Umusenateri aregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu gihugu cya Repubulika ya “Centre Afrique” n’inyeshyamba za MLC, hagati y’umwaka wa 2002 n’uwa 2003.

Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko umucamanza Fatumata Diarra, ibyo yabitangarije i Kinshasa ubwo yari mu nama y’umunsi wahariwe ubumenyi ku mategeko agenga CPI.

Kuva mu ntangiriro za Kanama ni bwo urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Bemba, ariko iby’ingenzi byumvirwaga mu muhezo.

Mu byumweru bibiri bishize, abakozi benshi bo mu butegetsi bwahozeho bwa Ange Félix Patassé bashyikirije urukiko ubuhamya bwabo ariko bahinduye amazina.

Nk’uko inyandiko zibigaragaza, Leta ya Ange Félix Patassé mu mpera z’Ukwakira 2002 yahaye imyambaro ya gisirikare n’intwaro inyeshyamba za MLC zari zigamije kurwanya inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozizé ubu uri ku butegetsi.

Umutwe wa MLC uregwa kuba warakoze ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, ubwicanyi no gusahura. Bamwe bemeza ko ibyo byakozwe n’izo ngabo kuko ababikoraga bavugaga ururimi rw’ i Lingala.

Kuva urubanza rwatangira Bemba yakomeje guhakana ibyaha arerwa avuga ko ibyo bigomba kubazwa abahoze ku butegetsi kuko abarwanyi be bari abacanshuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages