Agatsiko k’abitwaje intwaro, ku wa gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo kahitanye abantu 13 mu Majyaruguru ya Sudani mu gace ka Darfour.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ako gatsiko kateye Darfour bahakora urugomo.
Usibye icyo gitero cyo ku wa Gatandatu, no ku wa gatananu no mu gace ka Sigili, ku birometero 30 uvuye mu Majyepfo y’u Burasirazuba ya Al-Facher, umurwa mukuru wa Darfour y’Amajyaruguru, na ho hari habereye ibindi bikorwa by’urugomo.
Umubare w’abasivili n’abarwanyi baguye muri ibyo bitero nturamenyekana n’ubwo umwe mu babikurikiraniraga hafi utarashatse gutangaza izi na rye ku bw’umutekano we, yavuze ko abasaga batanu basize ubuzima mu bitero byabereye mu gace gatuyemo abo mu bwoko bwa Zaghawa.
Mu myaka 9 ishize ibitero nk’ibi byari byagabanyutse, hasigaye gusa ibitero by’abatavuga rumwe na Leta n’amakimbirane hagati y’amoko hamwe n’ibitero by’amabandi.
Loni itangaza ko mu basaga 300,000 baguye mu ntambara ya Darfour, ariko Sudani yo itangaza ko abasaga 10,000 ari bo baguyemo kuva muri 2003 hagati y’abigometse ku butegetsi n’Ubuyobozi bwa Khartoum.



















TANGA IGITEKEREZO