Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur mu gihugu cya Sudani cyane cyane abo mu gace ka El Fashel bibutse ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu witabiriwe n’abantu batandukanye babungabunga amahoro muri aka gace barimo abo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu, abayobozi bakuru b’ingabo z’Umuryamgo w’Abibumbye ziri muri iki gihugu na bamwe mu bayobozi bakuru ba Sudani.
Abitabiriye uyu muhango bafashe umunota umwe wo kwibuka Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu gihe cya Jenoside.
Lieutenant Gen. Patrick Nyamvumba, Umuyobozi Mukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri aka gace (UNAMID) wari umushyitsi mukuru yahamagariye abitabiriye uyu muhango kuba aba mbere mu kurwanya no gukumira icyo ari cyo cyose gishobora gutera Jenoside.
Nyuma y’iri jambo, herekanywe amafoto agaragaza ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi banareba filime ya Jenoside yitwa ‘Sometimes in April’ ndetse banumva ijambo Perezida Kagame yavugiye kuri Stade Amahoro ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo.


















TANGA IGITEKEREZO