Mu gihe bari basanzwe bahembwa amadolari arenga ibihumbi birindwi ku muntu buri kwezi, abadepite bo muri Congo Kinshasa bagejeje icyifuzo cyabo kuri Leta basaba gukubirwa inshuro ebyiri umushahara wabo nyamara Leta yavuniye ibiti mu matwi.
Minisitiri w’intebe Augustin Matata Ponyo, yahamagajwe n’Abadepite mu ntangiriro z’Ukwakira biteze kumva icyo avuga ku cyifuzo cyo gukubirwa kabiri umushahara, batungurwa no gusubizwa ibihabanye n’ibyo bari biteze.
Matata Ponyo yagize ati « nta kintu na gito kigomba kongerwa ku mushahara w’abadepite mu gihugu cyacu .»
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, aba badepite bifuzaga kujya ku rwego rumwe na bagenzi babo b’Abasenateri bahembwa agera ku madolari ibihumbi 13 buri kwezi, maze Matata abihakana avuga ko mu by’ukuri umushahara wabo atari muto.



















TANGA IGITEKEREZO