Nyuma y’amasaha make abakuru b’ibihugu bya Afrika basinye amasezerano yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo zo mu mutwe wa M23 urwanya leta y’iki gihugu zacitsemo ibice zirarwana hapfa abantu umunani.
Iyo mirwano yabaye hagati y’abashyigikiye General Sultan Makenga uyoboye ingabo za M23, n’abashyigikiye umukuru wa politiki w’umutwe wa M23 Jean Marie Runiga.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko mu bapfuye harimo umusirikare ufite ipeti rya major.



















TANGA IGITEKEREZO