‘’Mu rwego rw’imibanire myiza dufitanye n’u Rwanda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza bwiteguye gukorana n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo’’. Ibyo byatangajwe na Andrew Mitchell, Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza Ushinzwe ubutwererane, ku itariki ya 13 Nyakanga 2012 i Goma.
Urwo ruzinduko rwe rwari rugamije kwirebera uko umutekano wifashje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho urugamba rukomeje kwambikana hagati y’ingabo za Leta n’iz’Umutwe wa M23.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, Andrew Mitchell avuga ko u Bwongereza bufite gahunda ikomeye y’ubufatanye na Congo Kinshasa ishingiye ku mibereho y’abaturage, ikagirana n’u Rwanda imibanire myiza ishingiye ku bucuti, atangaza ko igihugu cye gihangayikishijwe n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu mezi 3 gusa, uru nirwo ruzinduko rwa kabiri Andrew Mitchell agiriye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mbere yo kwerekaza i Goma, Andrew Mitchell yari akubutse mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Congo.
Hejuru ku ifoto: Andrew Mitchell



















TANGA IGITEKEREZO