00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinea: Umugaba mukuru w’ingabo yaguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 12 February 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Amakuru aturuka mu gihugu cya Guinea, aravuga ko umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu Gen Souleymane Kelefa Diallo yahitanywe n’impanuka y’indege mu kirere cya Liberia hamwe na bagenzi be 10.
BBC ivuga ko aba basirikare bapfuye ubwo bari bagiye kwizihisa isabukuru yo gufata ubutegetsi bwa Liberia kwa Ellen Johnson Sirleaf, kandi ngo abarimo bose nta wabashije kurokoka.
Umukuru w’igihugu cya Liberia yafashe umunota wo kwibuka abahitanywe n’iyi mpanuka, ndetse ahita ajya gusura aho iyi (…)

Amakuru aturuka mu gihugu cya Guinea, aravuga ko umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu Gen Souleymane Kelefa Diallo yahitanywe n’impanuka y’indege mu kirere cya Liberia hamwe na bagenzi be 10.

BBC ivuga ko aba basirikare bapfuye ubwo bari bagiye kwizihisa isabukuru yo gufata ubutegetsi bwa Liberia kwa Ellen Johnson Sirleaf, kandi ngo abarimo bose nta wabashije kurokoka.

Umukuru w’igihugu cya Liberia yafashe umunota wo kwibuka abahitanywe n’iyi mpanuka, ndetse ahita ajya gusura aho iyi ndege yo mu bwoko bwa Casa CN-235 yaguye, mu bilomotero 45 uvuye mu murwa mukuru Monrovia.

Umunyamakuru wa BBC wageze aho iyi mpanuka yabereye avuga ko mu bapfuye harimo umugaba mukuru w’ingabo za Guinea Gen Souleymane Kelefa Diallo, Minisitiri w’ingabo Abdoul Kabele Camara n’abandi bayobozi batandukanye mu gisirikarecy’iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko Gen Diallo yari umuntu wubashywe cyane mu gihugu cye, dore ko ngo yibukirwa ku ruhare yagize mu ifatwa ry’ubutegetsi hakoreshwe igisirikare mu mwaka w’2008.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages