00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutereranwa n’uwo babyaranye byamuteye gutekereza kwihekura

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 8 December 2012 saa 01:18
Yasuwe :

Tusemerirwe Rose utuye i Namuwongo muri Uganda, yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gushaka kuroga umwana we kubera gutereranwa n’uwo babyaranye ari we Justus Tushabe.
Ikinyamakuru The NewVision kivuga ko amakuru y’uko uyu mugore agabura ibiroze yatanzwe n’umwe mu baturanyi be.
Justus Tushabe avuga ko yabibwiwe na Rose Nakafeero wari wagurishije ibiryo. Ngo yamubwiye ko yabonye umugore ashyira ibintu bisa n’uburozi mu byo kurya yarimo aragaburira umwana.
Tusemerirwe na we yemera iki (…)

Tusemerirwe na we yemera iki cyaha, akavuga ko icyatumye ashaka kwica uyu mwana ari uko nta nkunga se atanga mu kumutunga bigatuma atakaza amafaranga ye wenyine mu kumwitaho.

Uyu mugore akaba azahanirwa icyaha cy’ubugambanyi bugamije kwica.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages