00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hosni Mubarak wahoze ayobora igihugu cya Misiri ubu ararembye bikomeye

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya.

Kuya 20 June 2012 saa 06:49
Yasuwe :

Hosni Mubarak wahoze ayobora igihugu cya Misiri ubu ararembye bikomeye nyuma y’ibyumweru bike akatiwe n’urukiko igifungo cya burundu ku bw’ibyaha aregwa by’intambara.
Ubundi Mubarak yakuwe muri gereza nkuru ya Cairo ku itariki ya 19 Kamena ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare, kuko yari arimo kubabara cyane, umutima utagitera, nkuko ibinyamakuru byaho bibitangaza. Nyuma rero yaje gushyirwa mu byuma bigomba gukora mu mwanya w’umutima kandi bitewe n’uburyo ameze hari n’ubwo ibitaro (…)

Hosni Mubarak wahoze ayobora igihugu cya Misiri ubu ararembye bikomeye nyuma y’ibyumweru bike akatiwe n’urukiko igifungo cya burundu ku bw’ibyaha aregwa by’intambara.

Ubundi Mubarak yakuwe muri gereza nkuru ya Cairo ku itariki ya 19 Kamena ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare, kuko yari arimo kubabara cyane, umutima utagitera, nkuko ibinyamakuru byaho bibitangaza. Nyuma rero yaje gushyirwa mu byuma bigomba gukora mu mwanya w’umutima kandi bitewe n’uburyo ameze hari n’ubwo ibitaro byavuze ko yapfuye n’ubwo abamurinda bo babihakana bakavuga ko akiri muzima.

Gusa n’ubundi umuryango we ndetse n’abaganga mbere y’uko akatirwa basabaga ko yasubizwa muri biriya bitaro kuko n’ubundi bajya kumukatira ariho bari bamuvanye. Ikindi ni uko uyu musaza w’imyaka 84 atemera igihano yahawe cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Urubuga rw’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ruragira ruti :”Ibi bije nyuma y’amatora yahanganishije impande ebyiri, hagati ya Mohammed Morsi ushyigikiwe n’umutwe w’Abayisilamu ndetse na Ahmed Shafiq wahoze ari Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Mubarak, cyane ko kugeza ubu akanama gashinzwe amatora katarashyira ahagaragara uwatsinze uwo ariwe”.

Byongeye kandi buri ruhande rufite abigaragambya bavuga ko uwo kurundi ruhande natsinda hazaba habaye mo ubujura bw’amajwi.

Ayamakuru y’uburwayi bukomeye bwa Mubarak kandi ubwo yavugwaga nabwo abantu bagera mu bihumbi icumi bari mu myigaragambyo bamagana ingabo za Leta yakuyeho Mubarak.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages