Nyuma y’uko ibiro bishinzwe abinjira n’abasoh0ka muri Zambia, bihambirije Umupadiri w’Umunyarwanda witwa Viateur Banyangandora ushinjwa kwangisha abaturage ubuyobozi, abandi banyedini bamaganye iki gikorwa. Iyi ni ibaruwa uwitwa Rev. Dr. John Kaoma , Umuyobozi w’itorero uturuka muri diyosezi y’Abangirikani muri Zambia yo hagati, yandikiye Perezida w’iki gihugu Micheal Sata, avuga kuri icyo kibazo.
Dore uko ibaruwa yanditse:
Kwirukana mu gihugu Padiri Viateur Banyangandora agasubizwa mu Rwanda bigomba kwamaganwa n’Abanyazambiya mu buryo bwose bwa nyabwo. Ndi umupadiri n’umukuru w’itorero uturuka muri Diyosezi ya Zambia yo hagati, ubu nkorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yo kuza muri Amerika nakoze mu Bwongereza no mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Mu mwaka w’2000, nari umwe mu banengaga Robert Mugabe ubwo nari umuyobozi wa Katederali ya St John’s muri Mutare ho muri Zimbabwe. N’ubwo Mugabe yahohoteraga abamunengaga, guverinoma ye ntiyigeze inyirukana mu gihugu. Niyo mpamvu mu kwirukana Padiri Banyangandora, Guverinoma iyobowe n’ishyaka rya PF yangije byinshi kandi yagaragaje ubuhubutsi ku bayinenga.
Nk’umupadiri, ndahamagararira guverinoma ya Perezida Sata guhagarika iterabwoba ku banyamadini muri Zambia. Perezida agomba kumva ko Zambia atari ishyaka rya PF kandi ko idini riruta PF. Haba mu gihe cy’ubukoloni cyangwa ahandi, idini ryamaganye politiki zishaka kuryamira ubutabera no gukandamiza abantu b’Imana.
Perezida Kaunda, nyakwigendera Chiluba, nyakwigendera Mwanawasa n’Uwahoze ari Perezida Banda, ntago bigeze bahangana n’ijwi ry’idini mu gihe bari ku buyobozi. Mu by’ukuri si cyera cyane ishyaka rya PF rifashe Padiri Richard Luonde nk’umufatanyabikorwa hamwe na Padiri Bwalya wakoze cyane mu kunenga no kwigomeka ku mugaragaro guverinoma y’ishyaka rya MMD. N’iki cyahindutse kuva icyo gihe?
Perezida Sata n’abambari be barashaka ko abayobozi b’amadini bahora babasingiza. Ariko nk’uko mugenzi wanjye Padiri Luonde yavugaga ibyo atekereza ku bibazo by’imiyoborere, Padiri Banyangandora yahawe inshingano n’Imana zo kwigisha ubutumwa bwiza abantu b’Imana.
Niba ibyo yabwiye abari baje gukurikira inyigisho ze ari icyaha, ntibyari bibangamiye guverinoma ahubwo ni Idini. Ni muri urwo rwego, Abashumba b’idini bonyine aribo bafite ubushobozi bwo kumukosora. Byongeyeho, gukorera idini ni ubushake.
Abantu bumvise inyigisho ze bari bafite uburenganzira bwo gutera hejuru niba bataremeraga ibyo yavuze. Nubwo abantu benshi bumva ko idini ari ahantu rusange, mu mategeko ni ahantu higenga. Nk’uko umunyapolitiki atagenga ibivugwa mu nzu yanjye, ntibashobora kugena ibivugirwa mu rusengero.
N’igihe guverinoma y’Abanazi ba Hitler yageragezaga gukora nk’ibi, Abakirisitu banze kureka ubushobozi bahawe n’Imana bwo kubwira ukuri ubutegetsi.
Abihaye Imana bose n’Abakirisitu muri rusange bo muri Zambia, bakagombye guhagarara mu bufatanye na Padiri Viateur Banyangandora hamwe na Kiliziya Gatolika. Tugomba kubona ko kwigisha ari umurimo mutagatifu kandi kwemerera guverinoma y’ishyaka rya PF kutuneka si amahano akomeye mu mitekerereze gusa, ahubwo binabangamira uburenganzira bw’ubuzima gatozi bwacu.
Kohereza ba maneko bo kugenzura ibyo padiri avugira kuri aritari ni ukwibasira ubwisanzure bw’imyemerere no kuvogera insengero zacu nk’ahantu hatagatifu. Kwirukana ku ngufu Padiri Viateur Banyangandora ni icyerekana kubura ubushishozi kwa guverinoma y’ishyaka rya PF kandi Abanyazambia bagomba gusaba kugaruka kwe vuba bishoboka.
Byanditswe na Rev. Dr. John Kaoma
Umushumba w’itorero wa Diyosezi y’Abangirikani muri Zambia yo hagati



















TANGA IGITEKEREZO