Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba arahamagarira abayobozi bakuru b’ibihugu biherereye muri uyu muryango, guta muri yombi abakekwa ho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya muri ibi bihugu.
Ikinyamakuru ‘The Guardian’ dukesha iyi nkuru, gitangaza ko Sezibera asaba ibihugu byo muri aka karere gufata abakekwaho gukora jenoside bakihazerera bakabashyikiriza ubutabera.
Ibi Sezibera yabivuze mu minsi ishije ubwo Arusha mu gihugu cya Tanzaniya bibukaga ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango wari witabiriwe n’abantu bagera ku 1,000.
Sezibera yagize ati:”Ndahamagarira abagize umuryango wa EAC guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bacyidegembya muri ibi bihugu, maze bagashyikirizwa ubutabera”.
Uyu muyobozi avuga ko Jenoside ari icyaha cyibasiye inyokomuntu, akaba ari muri urwo rwego buri kiremwa muntu kiba kigomba kuyihashya no kuyikumira.
Sezibera kandi yaboneyeho gusaba Afurika n’Isi muri rusange kwita ku bacitse ku icumu bagize ikibazo cy’ihungabana kubera ibyo banyuzemo mu gihe cya Jenoside, ngo kuko bakeneye inkunga ya buri wese.
Mu ijambo rye kandi Sezibera yasabye Umuryango w’Abibumbye kuzemerera u Rwanda akaba arirwo rubika amadosiye y’ibikorwa by’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda ICTR, ubu ruri kwitegura gufunga imiryango.
Icyakora ariko n’ubwo Sezibera yasabye ibi, ngo Umuryango w’Abibumbye wamaze kugena ahazabikwa amadosiye y’uru rukiko aho wavuze ko azabikwa ahabitse amadosiye y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY).
Umuhango wo kwibuka ku nshuro 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda watangijwe n’isengesho n’abanyamadini batandukanye, ukaba wari wateguye n’umuryango w’Abanyarwanda baba Arusha muri iki gihugu cya Tanzaniya.



















TANGA IGITEKEREZO