00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu bikwiye kuranga abari muri Diaspora-Ambasaderi Ntwari

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 30 April 2012 saa 09:30
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Ntwari Gérard ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyarwanda biga muri Senegal yababwiyeko hari ibintu bitanu bigomba kuranga abagize diaspora aribyo : kutivanga mu bya politiki, kutivanga mu kazi ka Ambasade, gukorera iterambere ry’igihugu, kutagira uwo iheza no guharanira inyungu z’abayigize.
Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2012, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Ntwari Gérard yungirijwe n’umujyanama wa kabiri Madame Athéna Rubayi bagiranye ikiganira (…)

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Ntwari Gérard ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyarwanda biga muri Senegal yababwiyeko hari ibintu bitanu bigomba kuranga abagize diaspora aribyo : kutivanga mu bya politiki, kutivanga mu kazi ka Ambasade, gukorera iterambere ry’igihugu, kutagira uwo iheza no guharanira inyungu z’abayigize.

Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2012, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Ntwari Gérard yungirijwe n’umujyanama wa kabiri Madame Athéna Rubayi bagiranye ikiganira n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Sénégal (AERS) mu ishuri ry’abaveterineri ry’i Dakar.

Icyo kiganiro Ambasaderi yagiranye n’abanyeshuri cyari kigamije kubasobanurira uruhare rwabo na diaspora muri rusange mu iterambere ry’u Rwanda. Mu ijambo rye, Ambasaderi yasobanuye icyo ijambo diaspora risobanura ababwira ko ari ihuriro ry’abaturage batuye hanze y’igihugu bakomokamo kandi babarirwamo. Bikaba bisobanura ko diaspora y’Abanyarwanda ari ihuriro ribarirwamo Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda.

Ambasaderi yabwiye abanyeshuri ko bagomba kumenya ko bafite uruhare runini cyane mu iterambere ry’igihugu ariko ababwira ko bagomba kubanza kugikunda no kumva ko ari icyabo. Yanabosobanuriye ko igihe kigeze ko bo nk’Abanyarwanda bagize diaspora batangira gukorera igihugu badategereje ko ibintu byose bikorwa n’abari mu gihugu, bo batabaye nk’ababarebera gusa.

Ambasaderi Gerard Ntwari avuga ko Umunyarwanda aho ari hose agomba guharanira guteza imbere u Rwanda buri wese ku bushobozi bwe no ku rwego ashoboye. Muri urwo rwego, yasabye buri Munyarwanda uba hanze y’u Rwanda kwihesha agaciro, gutyo akaba ambasaderi w’u Rwanda mu bikorwa bye no mu myifatire ye. Yagize ati : « Nk’abanyeshuri, bakwiye gukora akazi kabajyanye kandi bakagira ishema ryo kuza ku isonga mu myigire yabo ».

Ambasaderi Gerard Ntwari yababwiye ko Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bashobora gushora imari yabo mu mishinga yoroheje, buri wese uko yifite, cyangwa se bakaba bashishikariza inshuti zabo z’abanyamahanga zifite ubushobozi kujya gushora imari mu Rwanda.

Ambasaderi yagarutse ku bintu bitanu bikwiye kuranga abagize diaspora bashaka kubaka no guha ingufu : kutivanga mu bya politiki, kutivanga mu kazi ka Ambasade, gukorera iterambere ry’igihugu, kutagira uwo iheza no guharanira inyungu z’abayigize.

Mu mafoto:

Foto:Karirima A.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages