00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyubahiro nyacyo twaha Zenawi ni ugukomeza icyerekezo cye kuri Afurika – Perezida Kagame

Yanditswe na

Ishimwe Samuel na Abdou Nyampeta

Kuya 2 September 2012 saa 11:08
Yasuwe :

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’Abenyetiyopia yari yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Meles Zenawi wari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia kuri iki Cyumweru tariki 2 Nzeli, Perezida Paul Kagame yavuze ko yari umugabo w’umurava kandi ufite icyerekezo bityo uburyo bwiza bwo kumuha icyubahiro, ari ugukomeza ibikorwa n’icyerekezo yari afite kuri Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko Zenawi yari intwari y’igihugu cye n’Afurika muri rusange, ati “Turi hano mu rwego rwo guha (…)

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’Abenyetiyopia yari yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Meles Zenawi wari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia kuri iki Cyumweru tariki 2 Nzeli, Perezida Paul Kagame yavuze ko yari umugabo w’umurava kandi ufite icyerekezo bityo uburyo bwiza bwo kumuha icyubahiro, ari ugukomeza ibikorwa n’icyerekezo yari afite kuri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Zenawi yari intwari y’igihugu cye n’Afurika muri rusange, ati “Turi hano mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa bye twese dufitiye ishema, yaba Abanyetiyopiya, Abanyafurika no hanze yayo... ibi simbivuze ngo musingize kuko atakiri kumwe natwe, ahubwo mbizi mu bunararibonye nawe nk’inshuti, umusangirangendo n’umuyobozi ufite icyerekezo.”

Mu izina ry’Abanyarwanda Perezida Kagame yashimiye ibikorwa bya Zenawi n’Abanyetiyopiya muri rusange, ati”inyungu z’ubwigenge n’uburumbuke kuri Zenawi, zarushagaho kuba nziza zisangiwe n’abandi Banyafurika kandui yarabikoze, ...Abanyarwanda bazahora bibuka banashima inkunga Abanyetiyopiya batanze igihe yari ikenewe, nyuma gato ya Jenoside.”

Asoza ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko azahora yibuka Zenawi, ati “Iyi ni inshuti namenye nkanakorana nayo, yari umugabo twari dusangiye ibitekerezo byinshi kandi n’umuntu nzahora nibuka”

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni bari bitabiriye uyu muhango

Amakuru dukesha “Le Monde” avuga ko mu muhango wo gushyingura Meles Zenawi, mu ijambo rye Hailemariam Desalegn, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo yagize ati “Hafashwe ingamba zo kunoza ibyo Meles yari yatangiye, ingamba zarafashwe zo guhindura imiterere y’igihugu tugiteza imbere”.

Yongera agira ati “ Icyerekezo cya Minisitiri w’Intebe wapfuye yari agisangiye n’abanyamuryango bose ba EPRDF ( Ethiopian Peoples Revolutionary Democratic Front), impuzamashyaka iri ku butegetsi, kandi kigomba gushyirwa mu bikorwa n’abaturage bose ba Ethiopia”.

Umurambo wa Meles Zenawi usezerwa n'ingabo

Umwanya w’ijambo wahawe Hailemariam Desalegn mu muhango wo gushyingura Meles werekana ko ariwe wemewe n’amategeko yo kumusimbura. Ibyo ariko bigomba kwemezwa ku mugaragaro n’Inteko Nshingamategeko izaterana ku itariki kugeza na n’ubu itaramenyekana.

Mu mihango yo gusezera bwa nyuma Meles Zenawi yabaye ku wa Gatandatu , mu bakuru b’ibihugu habanje ijambo rya Jakaya Kikwete, Perezida wa Tanzaniya, wagize ati “Yari umuntu wubahiriza ibyo yasezeranije. Yari umuyobozi umuntu yagombaga kugirira icyizere. Twashoboraga kumenya buri gihe ko ku kibazo iki n’iki Meles agishigikira cyangwa ntabikore. Meles yakoze ubuzima bwe, tugeregeze kubaho mu murage adusigiye”.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni bari bitabiriye uyu muhango

Mu muhango wo gushyingura wabaye kuri icyu cyumweru, Yoweri Kaguta museveni, Perezida wa Uganda yagize” Meles yatweretse inzira nziza yo gukurikira we n’ishyaka rye. Ndabasabye mukurikire iyo nzira, icyerekezo cye ni cyiza”.

Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yavuze ko ubuyobozi bwa Meles bwatumye abaturage ba Ethiopia barwanya inzara kandi bivana mu bukene.

Abanyetiyopiya bari mu gahinda kenshi

Abakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo gushyingura Meles Zenawi ni Paul Kagame w’u Rwanda, Salva Kiir wa Sudani y’Amajyepfo, Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Jakaya Kikwete wa Tanzaniya , Jacob Zuma wa Afurika y’epfo, Goodluck Jonathan wa Nigeria, Omar el- Béchir wa Sudani y’Amajyaruguru,Yoweri Museveni wa Uganda na Sharif Cheikh Ahmed wa Somaliya.

Umuhango wo gusezera kuri Meles Zenawi wari witabiriwe n'imbaga y'abantu

Perezida wa Erythrea Issaias Afework , ntiyagaragaye muri uwo muhango. Uyu yahoze ari umusangirangendo wa Meles igihe barwanyaga ubutegetsi bwa Mengistu, aza kuba umwanzi runuka wa Meles kuva ubwo hatangiye intambara hagati y’ibihugu byombi bipfa ubutaka, intambara yabaye hagati y’umwaka w’1998 na 2008, ihitana abantu bagera ku bihumbi 70.

Meles Zenawi yari amaze imyaka 21 ku butegetsi, yari afite imyaka 57 y’amavuko, yashyinguwe muri Catederali yitiriwe Ubutatu Butagatifu (Cathédrale de la Sainte-Trinité) iruhande rw’ahashyinguwe Umwami Haïlé Sélassié


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages