Ingabo za Leta ya Congo zongeye kwigarurira akarere ka Bugusa kari karafashwe n’inyeshyamba mu majyepfo y’Akarere ka Jomba, mu biro metero 90 umanuka uva mu Mujyi wa Goma.
Mu mirwano itoroshye yahuje ingabo za Leta ndetse n’ingabo ziyoborwa na Makenga Sultani arizo M23, benshi barakomeretse abandi bahasiga ubuzima.
Amakuru aturuka ku nzego z’ubuyobozi avuga ko inyeshyamba arizo zabanje gutera ingabo za Leta, ndetse zari zigambiriye kuvana ingabo za Leta aho zibereye, kandi nubwo Umuvugizi w’igisirikare cya Leta yanze kugira icyo atangaza, bamwe banavugako iyi mirwano yahitanye umusirikare umwe ikomeretsa babiri.
Abaturage benshi biganjemo abagore, batuye akagace ka Tshengerero hafi y’ahabereye imirwano bahungiye mu gace ka Rutshuru, abandi bahungira i Busanza mu Majyaruguru, ndetse abandi b’i Bunagana bahungiye mu gihugu cy’U Bugande.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivugako, abasaza n’abakecuru, abanabato ku migongo y’ababyeyi babo, aribo cyane wasangaga bashwiragiye bahunga imirwano. Muri icyo gihe imiryango ishinzwe kurengera abagore yatakambiye ingabo z’umuryango w’abibumbye isaba ubutabazi.
Abagore bati : « Imiryango mpuzamahanga turifuza ko yaza kurangiza izi ntambara zo mu gihugu cyacu cya Congo, kandi inyeshyamba zigaruke mu gisirikare cya Leta ». Kuri aba bagore ngo izi ntambara ngo nta wundi zibasira uretse umugore.
Bongeraho bati : « Abagore nibo bafatwa ku ngufu, bahabwa akato, barapfakazwa, mbese nti tukifuza no kubaho ». Abahagarariye iyi miryango iharanira uburenganzira bw’abagore babemereye ubufasha, n’ubutabazi bwihuse cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.


















TANGA IGITEKEREZO