Mu gihe mu gihugu cya Uganda hakomeje imishyikirano hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe uyirwanya wa M23, ibi biganiro kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2012 byagaragayemo kugenda buke aho M23 yashinje Leta kutarasa ku ntego y’icyabajyanye muri Uganda.
Ibi byatumye M23 iva mu mishyikirano, mu gihe nyamara intumwa za Leta zitangaza ko na zo zishishikajwe no kugera ku mahoro muri ibi biganiro.
Mu mishyikirano yo kuri uyu wa mbere, Raymond Tshibanda ukuriye intumwa za Leta ya Congo yashatse kuvuga uruhande Leta iriho hari n’abanyamakuru, uruhande rwa M23 rurabyanga ruhita ruva ahaberaga ibiganiro.
Rene Abandi ushinzwe ubutwererane muri M23 yatangarije BBC dukesha iyi nkuru, ati “Uhagarariye leta yashatse gukora ikiganiro n’abanyamakuru kandi ntitwazanywe n’ikiganiro n’abanyamakuru; twaje mu biganiro [imishyikirano].”
Abandi yakomeje avuga ko nta kindi M23 ishaka kitari amahoro, ati “Twe dushaka amahoro ahubwo ni uko twumva bo [Leta] bagenda bazana ingabo hirya no hino, ariko twe dushaka amahoro.”
SADEC yiteguye kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo
Mu gihe imishyikirano ikomeje kuzamo ibibazo hagati ya Leta ya Congo na M23, Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika y’amajyepfo SADEC uratangaza ko witeguye kohereza ingabo 3000 muri Congo kugira ngo zijye kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo no guhosha intambara zibera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
BBC ivuga ko igihe icyo ari cyo cyose izi ngabo zishobora kujya muri Congo n’ubwo hataraboneka ibikoresho izo ngabo zakoresha, icyakora ngo hari icyizere ko igihugu cya Afurika y’Epfo kiri muri uyu muryango cyazabitanga kuko ari na cyo cyifashije kurusha ibindi muri SADEC.
Igihugu cya Tanzania kivuga ko cyiteguye gutanga ingabo 800 zijya mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, zikagenda mu rwego rw’umuryango SADEC n’ubwo iki gihugu na cyo kivuga ko kigifite ikibazo cy’ibikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO